Print

Amakarita ya MTN mu Rwanda yakuwe ku isoko

Yanditwe na: Martin Munezero 5 February 2020 Yasuwe: 4022

Mu itangazo ryayo ryashyizwe ahagaragara, MTN Rwanda ivuga ko amainite yayo (Airtime) azajya agurwa hifashishijwe hifashishijwe uburyo bwo kuyahererekanya ku matelefoni bimwe bisanzwe bizwi nka “ME2U” cyangwa akazajya agurwa hakoreshejwe Mobile Money.

MTN yavuze ko yahisemo kugumana ubu buryo bwo kugura Airtime hakoreshejwe kuyahererekanya kuri telefoni ndetse no kugurira kuri Mobile Money kuko ngo aribwo buryo bworohera abakiriya nk’uko Alain Numa ushinzwe itangazamakuru muri iki kigo yabibwiye itangazamakuru.

Gukuraho amakarita kandi ngo bigamije gushyigikira gahunda ya Leta yo kugabanya impapuro zikoreshwa no guteza imbere gahunda y’isuku bitewe n’uko wasangaga uguze iyi karita akayikoresha yahitaga ajugunya agapapuro kayo aho abonye, ibi bikaba byangiza ibidukikije ndetse bikanakurura umwanda.

N’ubwo iyi sosiyete izahagarika kugurisha amakarita tariki 15 Gashyantare 2020, amakarita azaba akiri hanze ku isoko azakomeza gukora kuzageza ashize.