Print

Qatar Airways igiye kugura imigabane ingana na 49% muri Rwandair

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2020 Yasuwe: 1464

Mu kiganiro n’abanyamakuru mpuzamahanga cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 05 Gashyantare, Akbar Al Baker, yavuze ko ibiganiro bigikomeje byo kugura iyi migabane bikomeje,amasezerano atarasinywa.

Ati “Turi kuganira ku migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy’Indege kiri kubakwa n’Ikigega cyacu cy’Ingoboka, kugira ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.”

Qatar Airways yamaze gushora imari mu kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera.

Akbar Al Backer yavuze ko impamvu bahisemo gushora imari mu Rwanda, ari ukubera aho u Rwanda ruherereye muri Afurika, Politiki yarwo nziza kandi ihamye,uko abanyarwanda bafata Qatar Airways ndetse n’umutekano uri mu Rwanda.

Mu Ukuboza umwaka ushize,perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani,basinye amasezerano 3 arimo gufatanya kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera.Igice cya mbere cyo kubaka iki kibuga kizarangira muri 2022.

RwandAir yashinzwe mu 2003,isigaye ijya mu byerekezo 29 ikoresheje indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Brasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.