Print

Urutonde rushya rw’ibihugu 10 byo muri Afurika bifite igisirikare gikomeye ruriho igihugu kimwe cyo mu karere ka EAC[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 February 2020 Yasuwe: 26708

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe gushyiraho urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mikomerere mu byerekeye igisirikare(Global Power Ranking) nicyo rwashyize ahagaragara uru rutonde rushya.

10.Libya

Libya ni igihugu gituwe n’abaturage bangana na miliyoni 6,832,174. Ni igihugu giherereye mu majyaruguru y’umugabane wa Afrika. Igisirikare cya Libya kigizwe n’abasirikare 76.000, bafite imodoka nini z’intambara 400 bakagira indege 46 za gisirikare. Libya ishora akayabo ka miliyali 3 z’amadorali ya Amerika.

9.Angola

Angola ishyirwa ku mwanya wa cyenda na GPR muri Afrika, kubera imbaraga gifite. Angola ituwe n’abaturage bangana na miliyoni 32,87 , ifite abasirikare 107,000, imodoka z’intambara (tanks) 140 n’indege 270 z’intambara zishobora gufasha abantu bangana na miliyoni 3,039,089. Angola ifatwa nk’igihugu gifite igisirikare cyo mu kirere gikomeye kurusha ibindi muri Afrika.

8.Tuniziya

Tunisiza ishora amafaranga angana na miliyoni 550 z’amadorali y’Amerika. Igisirikare cya Tuniziya gifite imodoka za gisirikare 350, indege za gisirikare 139 ndetse n’abasirikare bangana na n’ibihumbi 35,800. Igisirikare cya Tuniziya gifite umutwe wihariye w’abasirikare 40,500 bakoresha imodoka za gisirikare 84. Ibyo byose bishyira Tuniziya ku mwanya wa 8.

7.Maroc

Maroc ituwe n’abaturage bangana na 32,649, 130. Abasirikare bose b’igihugu cya Maroc ni 195,800. Maroc ni igihugu gishora asaga miliyali 3.4 z’amadorali ya Amerika. Maroc ifite imodoka z’intambara 1,348 n’indege z’intambara 323.

6.Kenya

Kenya ni cyo gihugu cya mbere gifite igisirikjare gikomeye mu bihugu bw’uburasirazuba bwa Afrika, kikaza ku mwanya wa gatandatu muri Afrika yose igizwe n’ibihugu 54. Kenya ishora amafaranga angana na miliyoni 595 z’amadorali y’Amerika. Ifite abasirikare bangana n’ibihumbi 24.

5.Nigeria

Nigeriya ni cyo gihugu gituwe n’abantu benshio muri Afrika, ituwe n’abangana na miliyoni 190. Nigeriya ishyirwa ku mwanya wa gatanu mu kugira igisirikare gikomeye muri Afrika. Nigeriya ni igihugu gikunda kuvugwaho kurangwa na ruswa n’umutekano mucye, gusa ntibibuza iki gihugu kuba igihangange. Nigeriya ifite imodoka zisanzwe za gisirikare 1400, imodoka z’intambara 360. Nigeriya ifite indege za gisirikare 300 ikaba ishora akayabo ka miliyali 33 z’amadorali ya Amerika mu gisirikare cyayo.

4.Afrika Yepfo

Afrika Yepfo ishora asaga miliyali 4.96 z’amadorali y’Amadorali ya Amerika. Igisirikare cya Afrika Yepfo gifite indege 213 za gisirikare, imodoka z’intambara 191 ndetse n’ubwato 30 bw’igisirikare kirwanira mu mazi kizwiho kugira ikoranabuhanga kandi rigezweho. Abasirikare ba Afrika Yepfo bangana na 62,082 bari mu kazi nabandi 17,00 bakoreshwa bibaye ngombwa. Ibi bishya iki gihugu ku mwanya wa kane mu bifite igisirikare gikomeye.

3.Ethiopia

Iki gihugu kitigeze gikolonizwa na baa mpatsibihugu mu myaka yakera, gishora amafaranga anga na miliyoni 340 z’amadorali y’Amerika. Ethiopiya ifite imodoka z’intambara 560 n’indege 81 za gisirikare. Abasirikare barwanira ku butaka ni 138,000 naho abarwanira mu kirere ni 3,000.

2.Algeria

Aligeriya ishora amafaranga angana na miliyali 10 z’amadorali y’Amerika. Iki gihugu cy’igihangange gifite abasirikare ibihumbi 120. Aligeriya ifite imodoka zisanzwe zitinjizwamo urusasu 1,500. GPR ikaba yashyize iki gihugu ku mwanya wa kabiri nk’igihugu cy’igihangage mu bya girikare ku mugabane wa Afrika.

1.Egypty

Egypt cyangwa Misiri, ni igihugu cya 10 ku isi mu bijyanye n’igisirikare gikomeye, ni cyo gihugu gifite igisirikare gikomeye ku mugabane wa Afrika. Ubunini bw’iki gisirikare buza busanga amateka akomeye iki gihugu gisanganywe. Misiri ifite imodoka z’intambara 4,767 n’indege 1,100 za gisirikare. Iki gihugu gifite abasirikare bigwijeho imyitozo yo ku rwego mpuzamahanga, gifite ibirwanisho byo mu mazi bigera kuri 237.

Misiri ifite abasirikare 438,500 bari mu kazi n’abandi ibihumbi 800 bashobora guhamagarwa bibaye ngombwa, ukongeraho n’abandi ibihumbi 400 bashinzwe kunganira igisirikare cy’igihugu. Misiri iri mu bihugu by’ibihangange mu gisirikare ku rwego rw’isi ikaba ishora asaga miliyali 7 z’amadorali y’amerika mu gisirikare buri mwaka.


Comments

E urwanda cyizahajyeraryar 4 January 2024

Urwanda ruzahajyera jyari


kenny 8 March 2023

U rwanda ni urwakangahe


Ntibitura Jacques 6 February 2020

Ntabwo mbona urwanda


hitimana 5 February 2020

Ibijyanye n’intambara bitwara hafi 1.7 Trillions USD buri mwaka. Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.