Print

Perezida wa Malawi agiye kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko ku byavuye mu matora

Yanditwe na: Martin Munezero 5 February 2020 Yasuwe: 621

Umuvugizi wa Peter Mutharika yatagaje ko azajuririra mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abacamanza batesheje agaciro ibyavuye mu matora bavuga ko habayemo uburiganya, bategeka ko hakorwa andi matora mu minsi 150.

Ishyaka rya Mutharika riri ku butegetsi, Democratic Progressive Party ryasabye abayoboke baryo gutanga ituze mu gihe bakurikiranira hafi iby’icyo kibazo.

Lazarus Chakwera, wiyamamaje nk’umukandida utavuga rumwe na Leta we yasabye abamushyigikiye kwishimira intsinzi yise iya ‘demokarasi’.

Chakwera yaje ku mwanya wa kabiri mu matora ya Perezida yabaye umwaka ushize, ahita agana inkiko avuga ko habayemo uburiganya.

Mutharika yatsinze amatora yo muri Gicurasi n’amajwi 38.5%. Uwamukurikiye bari bahanganye Lazarus Chakwera, yarushijwe amajwi 159,000.