Print

Odion Ighalo yatangaje igitambo yatanze kugira ngo yerekeze muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2020 Yasuwe: 4375

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 wakuze ari umufana ukomeye wa Manchester United yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzakinira iyi kipe y’amateka ari nayo mpamvu umuhagarariye yamubwiye ko agomba kugabanya umushahara we niba ashaka kuyerekezamo,abyemera atazuyaje.

Yabize ati “Umpagarariye yaraje arambwira ati “Ugmba kugabanya umushahara kugira ngo werekeze muri Manchester United.”Naramusubije nti “Ibyo simbyitayeho.Wowe vugana nabo bikunde kuko ndashaka kujya muri Manchester United.sinitaye ku mafaranga ndagabanya ku mushahara.”

Odion Ighalo yahembwaga ibihumbi 330 by’amapawundi ku cyumweru muri Shanghai Shenhua ariko yemeye kujya ahembwa ibihumbi 165 by’amapawundi ku cyumweru muri United.

United yishyuye miliyoni 4 iyi kipe ya Shanghai Shenhua kugira ngo ibatize uyu rutahizamu ukinisha imbaraga cyane kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Muri iki kiganiro Ighalo yahaye urubuga rwa United yavuze ko abaturage bo mu gace avukamo biroshye mu muhanda bararirimba bakimara kumva ko yasinye muri Manchester United.

Ighalo yagiye mu Bushinwa mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya Watford yagezemo muri 2015,yavuze ko atigeze asinzira ubwo umuhagarariye yamubwiraga ko United iri kumushaka.