Print

Diamond yasiibye ibirori bya Tanasha baherutse kubyarana yisangira Hamisa Mobetto

Yanditwe na: Martin Munezero 5 February 2020 Yasuwe: 7308

Hari hamaze iminsi hari ibihuha bivuga ko aba bombi batameranye neza nkuko byahoze mbere nyuma y’amezi uyu mugore abyaye umwana wa Diamond.

Uyu muhanzi,mushiki we Esma ariko yari yatangaje ko musaza we (Diamond) n’umugore we Tanasha ntacyabatandukanya.

Gusa icyababaje abantu cyane ni uburyo Diamond yahisemmo gusiba ibirori by’umugorewe aho yashyiraga hanze EP(Ikimeze nka Album y’indirimbo).

Kurubuga rwe rwa instagram Diamond yagize ati “ Kubera ikibazo cyatunguranye mu rugo byansabye gusimbukira Dar Es Salaam kugikemura byatumye ntari bubashe kwitabira igitaramo cyo gushyira hanze EP y’umukunzi wange mu mujyi wa Nairobi uyu munsi..ati mbibutseko icyo kirori kiranyura ako kanya kiri kuba(Live) kuri Wasafi tv abari mungo zanyu ntimucikwe”

Ibi yatangaje ntibyakiriwe neza ku bakunzi ba Tanasha aho ku mbuga nkoranya mbaga bahise bamusaba gutangira kwitekerezaho nk’umugore udafite umugabo.

Ikindi gikomeje kubabaza abantu ni uburyo mushiki wa Diamond Esma na Hamisa batangiye kugirana ubucuti ndetse bakanabyerekana ku mugaragaro Abanya-Kenya barakajwe cyane n’ibi byabaye basaba Tanasha kuba maso bati niba yarananiwe kuba intahemuka ku bamubyariye mbere nuyu biraba uko.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo by’abakunzi ba Tanasha:

Shazzkamau Woii! Tanasha I don’t see you being wifed by this nigga. Start looking for a serious job to feed your baby.

(Uyu ati Tanasha sinkubona nkumugore w’uyu mugabo ati shaka akazi ka nyako wite ku mwana wawe)

Iamakinyi Wololo Tanasha.. I feel for her now. Her sister-in-law Esma amekuwa beshte na Hamisa. This family! Wach tungoje 14th tuone kama pete atavalishwa

.(Uyu nawe ati ndumva uburyo Tanasha amerewe,muramukazi we Esma ameranye neza na Hamisa ..uyu muryango..reka dutegereze kuri 14th ko azambikwa impeta)


Comments

karekezi 6 February 2020

Abakobwa n’abagore bage bamenya ko abagabo bashyuha vuba mu gukundana ndetse bagatetesha,ariko bagahararuka vuba.Abakobwa n’abagore babanye na Diamond bamaze kuba benshi.Na none tuge tumenya ko ibi basigaye bavuga ngo "bari mu rukundo",ni ukubeshyana gusa.Icyo benshi baba bagamije ni ukuryamana kandi Imana ibitubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.