Nyuma y’aho Amavubi aboneye itike yo kwerekeza muri iyi mikino y’ibihugu akinwa n’abakinnyi bakina imbere iwabo,FERWAFA yakoze ibishoboka byose iyashakira imikino 2 ya gicuti izaba mu mpera z’uku kwezi.
Umukino wa mbere Amavubi azerekeza I Yaounde gukina na Cameroon tariki ya 24Gashyantare hanyuma yakire Congo Brazzaville i Kigali kuwa 28 z’uku kwezi.
CHAN y’uyu mwaka yakuwe muri Mutarama na Gashyantare ishyirwa muri Mata kuva taliki 4 kugeza 25 Mata 2020.