Print

FERWAFA yamaze gutangaza amakipe 2 azahura n’Amavubi mu mikino ya gicuti n’igihe izabera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2020 Yasuwe: 1551

Nyuma y’aho Amavubi aboneye itike yo kwerekeza muri iyi mikino y’ibihugu akinwa n’abakinnyi bakina imbere iwabo,FERWAFA yakoze ibishoboka byose iyashakira imikino 2 ya gicuti izaba mu mpera z’uku kwezi.

Umukino wa mbere Amavubi azerekeza I Yaounde gukina na Cameroon tariki ya 24Gashyantare hanyuma yakire Congo Brazzaville i Kigali kuwa 28 z’uku kwezi.

CHAN y’uyu mwaka yakuwe muri Mutarama na Gashyantare ishyirwa muri Mata kuva taliki 4 kugeza 25 Mata 2020.