Print

Nyampinga wa Senegal w’uyu mwaka yibasiwe bikomeye bavuga ko ariwe Miss mubi ubayeho mu mateka y’isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 February 2020 Yasuwe: 5727

Uyu mukobwa avuga ko nubwo akomeje kwibasirwa n’abamubwira ko ari mubi ntangaruka mbi bizamugiraho ngo ahubwo bizamugiraho ingaruka nziza kuko bizatuma akora cyane kugira ngo yiyubake kurushaho.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Senegal yavuze ko ari mwiza. Yagize ati “Ndi mwiza cyane kandi ndabizi. Nibona nk’umunyamideli, gusa nifuza kuzaba umunyakamuru wa television, birashoboka, nkanjya nkora ibiganiro ngatumira abantu kuko nkunda itangazamakuru cyane”.

Ndèye Fatma Dione avuga ko ikamba yahawe arikwiriye, ati “Abavuga ko ntari mwiza , ibyo birabareba, natowe nka miss wa Senegal kandi ibyo ntabwo bisobanuye ko ari njye mukobwa wa mbere mwiza ku Isi”







Comments

Amaherezo 7 February 2020

Yewe uyu we ni aho aba miss babuze pe! sinavuga ko ari mubi kuko ni ikiremwa cy’Imana ariko n’amaso araguha pe!