Print

Cristiano Ronaldo yatangaje akazi yatekerezaga kuzakora ubwo yari akiba iwabo I Madeira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2020 Yasuwe: 2552

Uyu mugabo waraye wujuje imyaka 35 y’amavuko yavuze ko akiri umwana atatekerezaga ko azaba umukinnyi wa mbere ku isi nkuko bimeze ubu ahubwo ngo yumvaga azamara amajoro menshi aroba amafi ku kirwa cya Madeira.

Ikinyamakuru Canal 11 cyabajije Ronaldo icyo yumvaga azakora ku myaka 35 nkiyo yujuje ejo avuga ko yumvaga ko azaba umurobyi.

Ati “Natekerezaga ko nzaba umurobyi I Madeira.Ntabwo nigeze mbitekereza.Nifuzaga kuba umukinnyi w’umupira wabigize umwuga ariko sinatekerezaga ko nzatwara buri gikombe nkuko nabikoze.

Ronaldo yavuze ko nubwo ari kwerekeza ku musozo w’umwuga we wo gukina,agifite inzozi zo kwegukana ibindi bikombe birimo UEFA Champions League ya 6.

Ati “kuba nkinira Juventus bimpa amahirwe yo kuyitwara.Turabizi ko bigoye ndetse bisaba ibintu byinshi ariko birashoboka kuko dufite ikipe nziza.”

Ronaldo yatwaye Ballon d’Or 5 ndetse yatwaye ibikombe mu makipe yose yakiniye mu buzima bwe.



Ronaldo yifuzaga kuzaba umurobyi ubwo yari akiri umwana