Print

Meya w’akarere ka Nyarugenge yakiriye Bunani warokoye wa mwana wari ugiye gutwarwa n’amazi amugenera ishimwe anamwizeza n’akazi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2020 Yasuwe: 11227

BUNANI Jean Claude yasuye Meya ari kumwe n’uyu mwana yarakoye Jackson Gitego, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 06 Gashyantare.

Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’akarere,Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze ndetse amwizeza k’Ubuyobozi bugiye kumufasha mu kubona imirimo yakora agakomeza kwiteza imbere.

Bunani wari usanzwe atwara imizigo Nyabugogo, yashimishijwe n’igikorwa cyakozwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge amwizeza kuzakora neza akazi bamushakiye ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere.

Bunani w’imyaka 26, yavukiye mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, yubatse mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ari naho yasize umugore we n’umwana umwe babyaye.

Ubu acumbitse mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ku mpamvu z’akazi yaje gushaka mu mugi wa Kigali.







Comments

Uwizeyimana Denise 8 February 2020

Nana habw icyubahoro kubw’imirimo myiza yo gutabara uyu musore yakoze.byari biteye ubwoba pe.ishimwe ararikwiye rwose


Uwizeyimana Denise 8 February 2020

Nana habw icyubahoro kubw’imirimo myiza yo gutabara uyu musore yakoze.byari biteye ubwoba pe.ishimwe ararikwiye rwose


ndikubwimana Etienne 7 February 2020

I rake I ye kumushimira Kandi ubutwari buraharanirwa


Amaherezo 7 February 2020

Bunani yakoze igikorwa cy’indashyikirwa.


[email protected] 6 February 2020

Uyu akwiye kwitwa intwari rwose.Kuko yasize byose yiyemeza kurokora umwana yashaka nawe agapfa.