Print

FERWAFA yasubitse imwe mu mikino ya shampiyona kubera ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 2709

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Amavubi ya CHAN yabonye imikino ya gicuti irimo uwa Cameroon wo kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka uzabera I Yaounde n’uwa 28 Gashyantare azakira Congo Brazzaville.

Imikino yasubitswe n’iyari iteganyijwe kuba tariki ya 21, 22 na 23 Gashyantare 2020,yimuriwe muri Werurwe.

Muri iyi mikino yasubitswe harimo uwa APR FC na Police FC tariki ya 22 n’uwo Rayon Sports yagombaga gusuramo Etincelles tariki ya 23, yose yashyizwe tariki ya 4 Werurwe 2020.

Amavubi aritegura CHAN 2020 izabera muri Cameroun kuva 04 kugeza 25 Mata 2020 gusa ntabwo aramenya itsinda aherereyemo.