Print

Manishimwe Djabel yatangaje impamvu yishimira gutanga imipira ivamo ibitego kurusha kubitsinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 1895

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’urubuga rwa APR FC,Djabel akaba yatangaje ko yakuranye imyumvire yo gusangira intsinzi na bagenzi be ariyo mpamvu ahora ashaka gufasha rutahizamu uhagaze neza gutsinda ibitego.

Yagize ati: ” Kuva nkiri umwana nahoraga ninjirana mu kibuga intego y’intsinzi ku ikipe yanjye kuko mparanira gukinana na bagenzi banjye kurusha uko nakwireba ku giti cyanjye, kuko ari byo bigira umukinnyi mwiza kurushaho, uramutse umpitishijemo gusoza shampiyona nyoboye abatsinze ibitego byinshi cyangwa gutwara igikombe, nahitamo gutwara igikombe kuko ari byo bitumbagiza agaciro kanjye, niyo mpamvu iyo turi mu mukino hagati ibintu bimpora mu bitekerezo nkanabigira intego ya buri munsi ari uguha umupira mugenzi wanjye agatsinda.

Ndishima cyane iyo mbashije gutanga umupira ukavamo igitego kuko mba nzi ko intsinzi nayigizemo uruhare runini, nta mukinnyi ku isi utishimira gutsinda ariko na none bigusaba gutsinda ari uko uhagaze mu mwanya mwiza mu gihe cya nyacyo, nka njye igihe ntera mu izamu ni igihe mba mbona mfite amahirwe nk’100% cyangwa 90% y’uko ari njye uri mu buryo bwo guteramo , ariko mbaye mpagaze mu buryo bwa 30% mugenzi wanjye mbona ari mu buryo bwa 70% mpitamo kumuha umupira akaba ari we utsinda nkaza kuzirikanwa nyuma nk’uwaremye ayo mahirwe.”

Mu bitego 33 APR FC imaze gutsinda muri shampiyona y’uyu mwaka, Djabel amaze kugira uruhare muri 11, birimo bine yatsinze ndetse yatanze imipira irindwi yabyaye ibitego.


Comments

Kamayirese 7 February 2020

Uri umuntu w’umugabo Manishimwe Djabel. ureke babandi bapfusha amahirwe yabo ngo barashaka gutsinda ibitego byinshi. Discipline ugira nahatari aho uzahagera. intego yawe uyikomeze kandi uzasanga utaribeshye. courage