Print

Cristiano Ronaldo yatunguwe n’umukunzi we amugenera impano y’imodoka ihenze cyane[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 February 2020 Yasuwe: 3626

Uyu mukinnyi umaze kuzuza ibitego 50 amaze gutsindira ikipe ya Juventus kuva yayerekezamo avuye mu ikipe ya Real Madrid, yaguriwe imodoka nshya yo m’ubwoko bwa Mercedes Benz Brabus ihagaze akayabo ka miliyoni 830 mu mafaranga y’u Rwanda.

Cristiano Ronaldo yahise ashyira amafoto ahagaragaza, aho yari ari kumwe n’umugore w Georgina Rodriguez ndetse n’umuhungu we, amafoto uyu mukinnyi yahise ashyira k’urubuga rwa Instagram akayasangiza abakunzi be agaragaza ko yishimiye uyu munsi.

Yagize ati “Nicyo gihe cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko yanjye. Urakoze mukundwa kubwo kuntungura m’uburyo butangaje”

Iyi niyo modoka umukunzi wa Cristiano yamugeneye

Uretse umugore we wamutunguye yanatunguwe n’abarimo inshuti ze ubwo zamuririmbiraga indirimbo yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, imbere yiy’imodoka ifite agaciro yaguriwe n’umukunzi we.

Georgina Rodriguez nawe yahise anyarukira k’urubuga rwa Instagram maze nawe ashyiraho amashusho aherekejwe n’ubutumwa bugira buti:”Warakoze cyane mugabo w’ubuzima bwajye! Nakweretse urukundo ngufitiye nifashishije iyo mpano yajye.

Cristiano Ronaldo akomeje guca uduhigo dutandukanye muri ruhago, aho uyu mukinnyi atagisiba kunyeganyeza inshundura haba muri shampiyona y’abataliyani ndetse no k’uruhando mpuzamahanga.

Ikipe ya Juventus yifurije isabukuru nziza y’amavuko Cristiano Ronaldo, aho ibinyujije kuri Instagram yagize iti:”Isabukuru nziza y’amavuko.

Uwahoze ari myugariro wa Manchester United witwa Rio Ferdinand nawe yagize ubutumwa agenera mugenzi we bahoze bakinana muri iyi kipe y’amashitani atukura, aho yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko muvandi”. Ni mbere y’uko uyu mwongereza yahise yongeraho ubutumwa bugira buti:”Ntiwibagirwe ko ari jye ukurusha umuvuduko mukibuga.

Imodoka ihenze umukunzi wa Cristiano yamuhaye ku isabukuru ye y’amavuko

Ronaldo kandi yakiriye ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko buturutse k’umukinnyi wa Basketball ukinira ikipe ya LA Lakers muri shampiyona ya leta zunze ubumwe za Amerika izwi nka NBA witwa LeBron James, aho yagize ati:”Isabukuru nziza k’umunyabigwi uriho!”