Print

Igihugu cya Guinée Equatoriale cyageneye inkunga y’amafaranga u Bushinwa yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 7 February 2020 Yasuwe: 1016

Iyi virusi ifata imyanya y’ubuhumekero yugarije u Bushinwa, aho kugeza ubu abantu 28 060 bo mu Bushinwa bamaze kuyandura n’abandi basaga 200 bo hanze habwo, naho abo imaze guhitana muri icyo gihugu ni 564 n’umwe waguye muri Philippines. Abarenga 1000 bo bamaze kuyikira basubira mu ngo zabo.

Mu nama y’abaminisitiri yakoraniye i Malabo iyobowe na Perezida Obiang Nguema Mbasogo, yagaragaje ko iki gihugu cyifatanyije na Guverinoma y’u Bushinwa mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus.

Minisiteri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri Peteroli icyo gihugu gikungahayeho cyane, Gabriel Mbaga Obiang Lima, yavuze ko u Bushinwa bwakomeje kuba umuterankunga ukomeye wa Guinée Equatoriale, ku buryo iyo nkunga ari ikimenyetso cy’uko bifatanyije mu bihe bikomeye u Bushinwa burimo.

Yakomeje ati “Uyu mwaka turimo mu bijyanye n’ishoramari uzaba ikimenyetso cy’umubano ukomeye dufitanye n’u Bushinwa. Twishimiye kuba Guinée Equatoriale ishobora gufasha umufatanyabikorwa wayo igihe ari ngombwa.”

Muri Kanama umwaka ushize nibwo Perezida Teodoro Obiang Nguema yujuje imyaka 40 ageze ku butegetsi.

Guinée Equatoriale ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika gituwe n’abaturage miliyoni 1.3. Nicyo cya mbere muri Afurika mu gucukura peteroli. Ni igihugu rukumbi cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyakolonijwe na Espagne, cyahoze gikennye cyane kugeza mu myaka ya 1990 ubwo cyavumburaga peteroli.

Kuva mu 1995 ubukungu bw’iki gihugu bwarazamutse cyane, ku buryo kimaze kuba igihugu cya gatatu muri Afurika gicuruza peteroli nyinshi nyuma ya Nigeria na Angola.

Nyamara iki gihugu kivugwamo ubusumbane bwinshi, ku buryo icyegeranyo cyo mu mwaka wa 2018 cy’Umuryango w’abibumbye cyitwa ’Human Development Index’ kigaragaza imibereho, uburezi n’ubukungu bw’abaturage, Equatorial Guinea ni iya 141 mu bihugu 189.

Banki y’Isi ivuga ko kubera ubusumbane bw’ubukungu mu baturage, abarenga 70% babaho mu bukene. Ubukungu bw’igihugu muri rusange nabwo bwagiye buhungabana bya hato na hato bijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ku isoko mpuzamahanga.