Print

Messi yagaragaye ari gushwana n’umwe mu bakinnyi ayoboye mu ikipe ya FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 5163

Uyu mukinnyi wa mbere ku isi ntabwo yishimiye ubuyobozi bwa FC Barcelona ariyo mpamvu ari gushwana n’abantu batandukanye aho uyu munyezamu yiyongereye kuri Abidal.

Ikinyamakuru Deportes Cuatro cyavuze ko uyu rutahizamu yashwanye na Marc-Andre ter Stegen bari kwishyushya mbere y’umukino batsinzwemo na Valencia ibitego 2-0.

Amakuru avuga ko mbere yo gusoza kwishyushya mbere ya buri mukino,abakinnyi ba FC Barcelona babanza gusimbuka utuntu [hurdle] ariko Messi we yanze kubikora kuri Valencia bituma benshi bavuga ko hari uburakari amaranye iminsi.

Mu minsi mike,ikindi kinyamakuru cyitwa El Pais cyatangaje ko uyu Messi yashwanye na Ter Stegen bari mu myitozo kandi byari bizwi ko ari inshuti.

Amakuru aravuga ko muri iyi minsi Messi atishimye ariyo mpamvu amakipe y’ibigugu ayobowe na Manchester City yatangiye kumurambagiza.