Print

Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yasezeranye mu mategeko na Gatete[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 February 2020 Yasuwe: 3882

Ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 6 Gashyantare ni bwo basezeraniye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki ya 09 Gashyantare 2020 ku isaha ya saa 9:00’, ni mu gihe saa 14:00’ bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple.

Ku itariki ya 3 Kanama 2019 ni bwo Gatete Yves yateye ivi asaba Umurungi Sandrine ko yazamubera umugore maze iminsi yo kubaho Isi basigaje bakaba bayimara bari kumwe.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21, yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, aho yari ahagarariye Intara y’Amagepfo nyuma yo kurenga ijonjora ryabereye Huye tariki 22 Ukuboza 2018.

Yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero.

Kuwa 22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21 yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare. Ubu yiga ibijyanye na ‘Multi Media’ muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Ubu asigaye akina filime, iyo yakinnyemo yitwa ‘Little Angel’ ariko ntabwo irajya hanze. Gatete Yves bagiye kubana we akora ibijyanye n’ikoranabuhanga.


Comments

7 February 2020

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.