Print

RIB yahamagaje Barafinda wigeze gushaka kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 14448

Umugabo witwa Barafinda SEKIKUBO Fred wamamaye cyane ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu Rwanda yatumijwe na RIB,yamusabye kuyitaba ku cyicaro gikuru cyayo, tariki 10 Gashyantare 2020.

Urwandiko RIB yageneye Barafinda ku wa 5 Gashyantare 2020, rugira ruti "utumiwe ku itariki ya 10/2/2020, isaha ya saa mbili za mu gitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha, aho dukorera. Tugusabye kuza witwaje uru rupapuro hamwe n’Irangamuntu mu biro by’umugenzacyaha Jean Claude Karasira.”

Ntabwo Barafinda SEKIKUBO Fred yabwiwe icyo yatumirijwe gusa RIB ihamagara umuntu hari icyaha iri kugenza aho ashobora kuba umutangabuhamya cyangwa se akaba akekwaho ibyaha.