Print

Umugeni ari kurira ayo kwarika nyuma y’aho Coronavirus ifashe umugabo we bari mu kwezi kwa buki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 5326

Wendy Marshall Steelewari umaze ukwezi ashyingiranwe na Alan Steele ari mu kababaro kenshi ko kuba umugabo we barimo kuryoshya mu kwezi kwa buki yasanzwe yanduye Coronavirus bigatuma babatandukanya akajyanwa mu kato.

Uyu mugore yagize ati “Alan bamujyanye kure.Ndi mu gahinda.Yari muzima nta kimenyetso agaragaza.Nishwe n’irungu.Baramutse basanze arwaye sinabona uburyo bwo kumwitaho.Sinzi igihe bizamara kugira ngo nongere kumubona.Umugabo wanjye bamukuye mu bwato.Ndi kubara iminsi kugeza ubwo umugabo wanjye azongera kugaruka tukongera gukina imikino y’ubwana.”

Bwana Steele ukomoka Wolverhampton yavuze ko nta bimenyetso by’iyi virusi yari afite gusa yajyanwe mu kato.

Uyu ari mu bantu 61 basanzwemo Virusi ubwo bari mu bwato bwarimo abantu 171 mu Buyapani ahitwa Yokohoma Bay.Bajyanwe mu kato kazarangira kuwa 19 Gashyantare uyu mwaka.


Comments

karekezi 7 February 2020

Pole sana.Uretse ko mbona ashaje cyane.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.