Print

Police FC yihanije Gasogi United bituma ikura Rayon Sports ku mwanya wa kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 3998

Police FC yanganyije 0-0 na Gasogi United mu mukino ubanza wa shampiyona,yaje yariye karungu iyitsinda ibitego 2-0 mu wa 2, ibifashijwemo na Iyabivuze Osee na Mico Justin.

Police ntiyaciwe intege no kubura ba myugariro 2 igenderaho barimo Nsabimana Aimable na Moussa Omar kuko Valeur na Ngendahimana Eric bari babasimbuye bakoze akazi neza basohoza ubutumwa neza bw’ababatumye.

Ikipe ya Gasogi United yagaragaje urwego hejuru muri uyu mukino kurusha Police FC,ariko ubunararibonye bw’iyi kipe y’abashinzwe umutekano buyihesha intsinzi.

Police FC yabonye igitego cya mbere ku munota wa 35 w’umukino, ubwo Savio yazamukanaga umupira awuhereza Iyabivuze Osee wari uhagaze neza ahita ahindukiza umunyezamu Kwizera Olivier.

Gasogi United yarwanye no kwishyura iki gitego ntibyayikundira,birangira itsinzwe icya kabiri ku munota wa 74 na Mico Justin.

Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa 19, bituma ifata umwanya wa kabiri by’gateganyo n’amanota 40,yakuyeho Rayon Sports itarakina ifite amanota 38 mu gihe APR FC ariyo ya mbere na 42. Gasogi United yagumye ku mwanya wayo wa 9 n’amanota 22.