Print

Hashyizweho abayobozi b’uturere bashya mu mujyi wa Kigali bahawe amazina mashya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 5106

Itangazo rya biro ya Minisitiri w’intebe rigira riti:

None ku wa 07 Gashyantare 2020, hashyizwe mu myanya abayobozi, mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bukurikira:

Madamu RUGAZA Julian: Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi/ City Manager;

Bwana ASABA KATABARWA Emmanuel: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ City Engineer;

Bwana NIYONGABO Joseph: Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange/ Director General of Corporate Services;

Madamazela MUHIRWA Marie Solange: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ Chief of Urban Planning;

Bwana RUBANGUTSANGABO Jean: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Umujyi/ Urban Economist.

Abasimbuye ba "Meya" n’abababungirije:

Mu Karere ka Gasabo:

Madamu UMWALI Pauline: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

Bwana :MUDAHERANWA Regis: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Kicukiro:

Madamu UMUTESI Solange: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

Bwana RUKEBANUKA Adalbert: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Nyarugenge:

Bwana NGABONZIZA Emmy: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).