Print

Orangutan yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yagerageje gutabara umugabo wari mu mugezi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 14251

Uyu mugabo wari muri aya mazi yahawe ikiganza n’iyi orangutan kugira ngo imufashe abashe kuyavamo cyane ko yo yari hejuru yayo mu ishyamba.

Iyi nyamaswa iba mu ishyamba yororerwamo rya Borneo muri Indonesia yaciye ibintu ku isi yose kubera aya mafoto yagiye hanze iri guhereza ikiganza uyu mugabo ngo imukure muri aya mazi yarimo ibyondo yari ahagazemo.

Iyi foto yaciye ibintu yafashwe na gafotozi utarabigize umwuga witwa Anil Prabhakar ubwo yari yasuye iyi pariki iyi nyamaswa ibamo.

Anil Prabhakar yavuze ko uyu mugabo yagize muri aya mazi guhiga inzoka zibangamira izi nyamaswa za Orangutan hanyuma iyi iza kumufasha kuyavamo.

Yagize ati “orangutan yaje hafi y’aho yari ari iramwitegereza irangije yigira hafi imuha ikiganza.umurinzi yahise ajya kure.Namubajije impamvu yayihunze arambwira ati “Ni inyamaswa z’inkazi,nta mishyikirano tugirana nazo gusa turazirinda.”