Print

Jose Mourinho yaciye ibintu kubera inyogosho ye idasanzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 6196

Mourinho yagiye kwiyogoshesha kuri Salon yitwa barbers Haks Oscar arangije ashyira hanze amafoto bituma benshi bavuga ko yiyemeje gushakira hasi hejuru intsinzi cyane ko ngo iyo yiyogoshesheje akubita amakipe kakahava.

Ntabwo ari ubwa mbere Mourinho yikuyeho umusatsi wose ndetse ibinyamakuru bivuga ko iyo abikoze atsinda cyane.

Ubwo yari muri Chelsea mu mwaka w’imikino 2006-07,yariyogoshesheje bituma atsinda imikino 9 muri 11 yakinnye amaze kubikora.

Ubwo yari agarutse muri Chelsea mu mwaka w’imikino 2013-14,yiyogoshesheje umusatsi wose bituma atsinda imikino mu 10 yakinnye.

Tottenham izakina na Aston Villa kuwa 16 Gashyantare aho benshi biteze kureba koko niba kwikuzaho umusatsi wose kwa Mourinho bizamufasha akaza muri Big 4.

Mu mikino 19 Jose Mourinho amaze gutoza Tottenham,yatsinze 10,anganya 4 atsindwa 5.