Print

Akayabo abakinnyi ba Liverpool bazahabwa nibatwara Premier League kamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 3924

Liverpool yatangiye Premier League y’uyu mwaka iri ku mwanya wa mbere ndetse kugeza n’ubu ntiratsindwa na rimwe.Yaherukaga gutwara Shampiyona mu mwaka w’imikino 1989/90.

Jurgen Klopp n’abahungu be bafite amahirwe menshi yo kugabana aka gahimbazamusyi kuko Babura imikino mike ngo batware iki gikombe hakiri kare.

Abakinnyi barimo Virgil Van Dijk, Sadio Mane, Henderson, Alisson ana Mohamed Salah bashobora kuzahabwa irindi shimwe kubera ko bagaragaye mu mikino myinshi.

Mu mwaka ushize,abakinnyi ba Liverpool bahawe agahimbazamusyi ka miliyoni 7 z’amapawundi ubwo batwaraga Champions League batsinze Tottenham ku mukino wa nyuma.

Jurgen Klopp n’abatoza bamwungirije bo bazahabwa agahimbazamusyi kabo ku ruhande.