Print

Polisi yamenye litiro zisaga 1,600 z’inzoga itemewe ya Muriture

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 502

Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare nibwo Polisi y’u Rwanda yakoze iki gikorwa kiri muri gahunda yayo yo kurwanya inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bigaragara muri iyo ntara.

Mu karere ka Gisagara mu ngo z’abaturage batanu (5) hafatiwe litiro 752,zirimo iz’uwitwa Majyambere Callixte w’imyaka 36 wafatanwe litiro 20, Byukusenge Elias ufite imyaka 27, Mutarambirwa Silas ufite imyaka 40 na Ntawukuriryayo Eugene w’imyaka 24 bafatanwe litiro 482. Ni mugihe uwitwa Tuyisenge Egide w’imyaka 33 yafatanwe litiro 250.

Mu karere ka Huye hafatiwe litiro 770, litiro 750 zafatiwe mu rugo kwa Nyiraminani Séraphine, naho kwa Ntankovuyuruvugo Jean Bosco na Havugimana Jean Damascene, w’imyaka 48 hafatiwe litiro 20.

Mu karere ka Ruhango mu rugo kwa Hakuzimana Innocent w’imyaka 47 Polisi yahasanze litiro 120.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko ziriya nzoga zose zizwi ku izina rya Muriture zikorwa mu bintu bitandukanye byiganjemo umusemburo wa Pakimaya ari nawo utuma zishya vuba, Amatafatari atuma bihindura ibara bigatukura, n’ibindi bintu bituma ziriya nzoga zigira ubukana bwinshi.

Yagize ati: “Ziriya nzoga bazikora mu bintu bitandukanye kandi bitizewe, ingunguru n’ibidomoro bazibikamo nta suku biba bifite. Abaturage iyo bamaze kunywa ziriya nzoga bagasinda, batangira gukora ibyaha byigajemo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, gufata abana ku ngufu, n’irindi hohotera ritandukanye.”

CIP Twajamahoro avuga ko ziriya nzoga zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya izi nzoga aho ziri hose.

Ati: “Iyo twafashe ziriya nzoga duhuza abaturage tukabagaragariza ingaruka za ziriya nzoga ku buzima bwabo mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kiri imbere ndetse n’ibibazo ziteza ku mutekano. Tukabasaba gukomeza gutanga amakuru bagaragaza abantu bakora ziriya nzoga kugira ngo zicike.”

Abaturage bamaze kuganirizwa, inzoga zafashwe zimenerwa mu ruhame ndetse n’abazifatanywe bashyikirizwa ubuyobozi barahanwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko uyu mukwabu wabereye mu turere twa Huye, Gisagara na Ruhago atari ubwa mbere bibaye kandi ntibizigera bihagarara ndetse bizagera no mu tundi turere tugize intara y’Amajyepfo.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).