Print

Umusore n’umukobwa bahimbye umutwe wo guterera ivi mu kabari kugira ngo bagurirwe inzoga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 7625

Aba bombi ngo bari bamaze ukwezi kumwe bakundana ariko icyaka cyababanye icyorezo mu nzira berekeza muri Atlanta bavuye Alabama bahitamo guhimba umutwe wo kujya guterera ivi mu tubari 2 babeshya kugira ngo banywe inzoga z’ubuntu.

Uyu mutwe w’aba bakunzi b’agatama warabahiriye kuko bakimara guterera ivi muri utu tubari twombi,rubanda rwifuje gusangira ibyishimo nabo rugura inzoga baranywa karahava.

Corinne Miller n’umukunzi we Adam Carroll bakomoka muri Alabama bapanze uyu mutwe mu rwego rwo kwirinda gusesagura amafaranga bari bitwaje yari kubafasha kwizihiza isabukuru bageze muri Atlanta.

Ubu butekamutwe aba bombi babukoze muri Nyakanga umwaka ushize ariko nyuma y’amezi 6 bongeye gutumira inshuti n’imiryango noneho uyu Adam atera ivi bya nyabyo atabitewe n’icyaka ahubwo abitewe n’umutima ukunda.

Corrinne w’imyaka 29 akimara kuvuga “Yes” yagize ati “Twembi duhuje amashyengo.Biri mu bikomeza urukundo rwacu.Abantu batuguriye inzoga nyinshi badushimira.Nishimira ko twabikoze kuko Adam yabashije kuzigama amafaranga angurira impeta nziza cyane.”



Comments

8 February 2020

birarenze 2