Print

Interuro 5 zikunze gukoreshwa n’abantu iyo bari kubeshya abakunzi babo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 4733

Nubwo hari ibimenyetso bikunze kuranga umuntu uri kubeshya birimo kudedemanga,kubira icyuya,kuvuga amagambo uyasubiramo no gukora ibimenyetso by’umubiri bitajyanye,abahanga bavumbuye interuro 5 zikunze gukoreshwa n’ababeshyi.

1.Sinshaka kugira icyo mbivugaho

Umubeshyi wese akora ibishoboka byose kugira ngo ahagarike ikiganiro yavuzemo ibinyoma.Umwanditsi witwa Pamella Meyer wa Liespotting yagize ati “Niba ushaka gushyira umubeshyi ku karubanda,hindura ikiganiro. Icyo mugiyeho agitangaho ibitekerezo yishimye.”

2.Ntabyo nakoze/sinabikora

Umubeshyi wese aho ava akagera agerageza kwerekana ko iryo kosa atarikora ndetse niyo ari kubeshya avuga ko atabikora.

3.Ni gute watinyuka kumbeshyera/kunkekera amakosa nkayo?

Ababeshyi benshi bahuriza ku kwigira abatagatifu ndetse iyo ugaragaje ko wabaketse bakubwira abarakaye bati “Ni gute watinyuka kumbeshyera bene ako kageni.Ese ntabwo unyizera?.Kuki Unkekera amakosa nkayo?.

4.Ntabwo nibutse kubikora/Nibagiwe kubikora

Benshi mu babeshyi bakunze kwitwaza ko bibagiwe ikintu basabwaga gukora,bakitwaza abandi ko batumye bibagirwa n’ibindi bitandukanye.

5.Urabona….mu by’ukuri….wasanga….n’ukuri

Bamwe mu babeshyi bakunze kuvuga amagambo nka n’ukuri,tuvugishije ukuri,wasanga,urabona ndetse bakarengaho bakarahira bakanatanga abagabo kugira ngo ibinyoma byabo bigerweho.Iyo abantu bakunda gutsindagiriza cyane ko ari abanyakuri hari ikiba kibyihishe inyuma.

Hari ibindi abanyabinyoma bakunze guhurizaho gusa umuririmbyi umwe yararirimbye ngo “Biragoye kubona uwo wakwizera” ariyo mpamvu hakenewe ubushishozi kugira ngo umuntu atandukanye ukuri n’ikinyoma.


Comments

Mazina 8 February 2020

None se niba babeshyana ubwo baba bakundana??Urukundo Imana idusaba,ntabwo ari ibi byateye hagati y’abagore n’abagabo.Akenshi icyo baba bagamije ni kuryamana gusa kandi batarashakanye.
Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.