Print

Umuvugizi wa Rayon Sports ashobora guhanwa kubera amagambo yavuze kuri FERWAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 13894

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandamagazine.com abitangaza,uzi neza ibyavugiwe mu nama Rayon Sports yafatiwemo ibihano, yabwiye iki kinyamakuru ko Komite nyobozi ya FERWAFA atariyo izahana uyu muvugizi ahubwo yahisemo kohereza ikibazo cye mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA.

Ati " We ntabwo bamuhannye ahubwo hanzuwe ko ikibazo cye gishyikirizwa akanama ka ’Discipline’ ka FERWAFA kuko we ari umuntu ku giti cye, hanyuma hazasuzumwe niba ibyo yavuze ari ikosa cyangwa atari ikosa."

Ishyamba si iryeru hagati ya FERWAFA na Rayon Sports kuko yayifatiye ibihano 3 bikarishye iyiziza kukura mu irushanwa ry’Intwari rya 2020.

Ubwo umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yaganiraga n’itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu gikombe cy’Ubutwari, yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati " FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona...comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis..."

Uyu muvugizi wa Rayon Sports ashobora guhanwa azira ko yavuze aya magambo asa nkaho avugira abanyamuryango bose ba FERWAFA ntawamutumye.

Uwahaye amakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru yagize ati " Ikosa nirimuhama, ashobora guhanishwa igihano gito cy’amezi atandatu atagaragara mu buyobozi bw’ikipe , ahubwo ari umufana usanzwe, gusa ntigishobora kurenza imyaka ibiri. Byose bizaterwa n’uko akanama gashinzwe imyitwarire kazabyigaho kuko byanzuwe na komite nyobozi ko gashyikirizwa icyo kibazo."

Rayon Sports FC yahagaritswe kutitabira irushanwa ry’ubutwari mu mwaka utaha, icibwa amande ya Frw 300 000 inahagarikwa umwaka idakina umukino wa gicuti mu Rwanda no hanze.


Comments

tuyishime jmv 9 February 2020

Ngewe ndabona ferwafa irikwigirizaho ankana rayon kuko ibi mfite gihamyako arukuyizira sigusa ese nibarize ferwafa impamvu arukwiyenza kuri rayon spor kubera iki? Apr yikuye mucyagaciro ntihagire icyo muvuga mubonyeko rayon ariyo yuririzwaho ibihano
Gusa ntibishimishije nagato iryo nitoneshwa kuma equip amwe namwe cyangwa muzabivuge niba ferwafa ihagaze kunyungu zikipe imwe apr murakoze cyane!!


Eric 8 February 2020

Uyu koko ni umuvugizi nyabaki, Sulubuni


Eric 8 February 2020

Uyu koko ni umuvugizi nyabaki, Sulubuni


rubyogo 8 February 2020

Ndumva yaba azize kuvuga uko yumva ibintu , itegeko nshinga riduha uburenganzira bwo kuvuga uko wumva ibintu (droit d,expression ! ) ubwo ntitwaba turihonyoye ? Cyangwa akaruta akandi karakamira!!


theophile 8 February 2020

Ibyo turabimenyeye Kandi nzinezako hejuru yumwana wumuntu Hari imana