Print

Perezida Kagame yatorewe kuyobora AUDA-NEPAD ku bwiganze bw’amajwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 2787

Kuri uyu wa Gatandatu,nibwo perezida wa Repubulia yahawe izi nshingano azamaraho imyaka ibiri [2020-2022].

Izi nshingano Umukuru w’Igihugu yaziherewe i Addis Ababa muri Ethiopia,aho yari yitabiriye inama isanzwe ya 33 ya AU .

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ishinzwe kwiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD, yabaye ku gicamunsi, nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zari zifitwe na Perezida wa Macky Sall wa Sénégal.

NEPAD igamije iterambere rya Afurika yemejwe mu nama ya AU y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2001.