Print

Gasabo :Umugabo yafunzwe azira gutera inda umukobwa yibyariye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 7657

Nkuko amakuru dukesha Bwiza.com abitangaza,iki icyaha uyu mugabo yagikoze ku itariki 30 Ugushyingo 2019 ubwo yatahaga ari nijoro umukobwa we akajya kumukingurira, agahita amusaba kumusanga mu cyumba ngo amwereke ikintu yashakaga kumutunguza (surprise).

Uyu mwana w’umukobwa mu buhamya bwe, yavuze ko yageze mu cyumba se agatangira kumurwanya ashaka kumufata ku ngufu akamuciraho imyenda yose yari yambaye mbere yo kumusambanya.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru bubitangaza, uyu mukobwa ngo yashatse kubibwira nyina ariko se amusaba imbabazi babigira ibanga.

Umukobwa ariko nyuma y’iminsi yaje kumva atameze neza agiye gufatisha ibizamini asanga yarasamye, maze uyu se agira ubwoba ashaka ko akuramo inda ariko umukobwa aranga, maze umugabo akajya amwereka abamotari b’inshuti ze bafite amafaranga amutegeka kujya ajya kubasura akanabemerera ko bakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo azabone uwo agerekaho iyo nda ariko umwana nabwo aramunanira.

Kera kabaye umwana yahishuriye ibanga nyina, umubyeyi nawe ntiyabyihanganira abimenyesha inzego z’umutekano zimuta muri yombi.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko Nyisabyimbabazi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kuva ntangiriro za 2019 kugeza mu ukwakira abana barenga ibihumbi 15 batewe inda.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017, 8663 muri yo ni ay’abana basambanijwe. Kuva mu ntangiriro za 2019 kandi abana 15,696 batewe inda.

RIB ivuga ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo cyiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda.

Iki cyaha ngo kigenda gifata indi ntera kuko kuva mu ntangiro za 2019 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani honyine hakiriwe amadosiye 3,512 y’abana basambanijwe.

Inkuru ya BWIZA.COM


Comments

hitimana 9 February 2020

Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa ku bwinshi kurusha ibindi.Gikorwa mu rwego rwo kwishimisha.
Nyamara imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko tugenderaho kugirango isi yacu igire amahoro.Ikibazo nuko abantu batabikozwa.Basuzugura Imana uko bishakiye,ndetse ntibemere n’ibyo bible itubuza.Bakumva ko ibima uburenganzira bwo "kwinezeza" mu busambanyi.Nyamara bikabagiraho ingaruko nyinshi.Bigatuma isi iba mbi.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.