Print

Umugore wa Mo Salah n’uwa Jordan Henderson babyaye abana nyuma y’amezi 9 banyagiye FC Barcelona bituma benshi bacika ururondogoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 2626

Umugore wa Henderson witwa Rebecca yabyaye umuhungu nyuma y’amezi 9 afashije ikipe ye kunyagira FC Barcelona muri Champions ishize banatwaye.

Rutahizamu Salah nawe ari mu byishimo ko umugore we Magi, yamubyariye umukobwa wa kabiri yise Kayan.Gusa we ntiyakinnye uyu mukino w’amateka kubera ko yari afite ikibazo cy’uko yari yataye ubwenge mu mukino wari wabanje.

Umwe mu bafana yacanye umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo yandikaga ati “
Umuhungu wa Jordan Henderson yavutse nyuma y’ibyumweru 39 Liverpool inyagiye Barcelona 4-0. Ese byahuriranye.siko mbikeka.

Henderson yari asanzwe afite abakobwa babiri Elexa na Alba ariko yishimiye ko yakiriye uwa 3 mu gihe Salah we yakiriye umwana wa 2 nawe w’umukobwa.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago bagiye impaka bavuga ko aba bakinnyi bateye inda abagore babo kubera ibyishimo byo kunyagira Messi na bagenzi be muri ½ cya UEFA Champions League.




Abagore ba Salah na Henderson babyaye nyuma y’amezi 9 Liverpool inyagiye FC Barcelona