Print

Umushinwa yarakaje benshi kubera amashusho yafashwe ari gukubita umunya Kenya amuziza ko yakerewe akazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 15504

Uyu mushinwa witwa Deng Hailan yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’aya mashusho yakwirakwijwe ari guhondagura uyu munya Kenya wari wakerewe akazi amuhembera.

Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya [DCI] rwatangaje ko rwataye muri yombi abahinwa 3 babasanze kuri Chez Wou Restaurant imu mujyi wa Nairobi barimo n’uyu wagaragaye ari gukubitira umwenegihugu mu gihugu cye.

DCI yagize iti “Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe mu binyamakuru zerekana umugabo ukomoka muri Asia ari gukubita umukozi w’umugabo bivugwa ko yakoraga muri Hoteli,muri iki gitondo abagenzacyaha bo muri Kilimani bagiye kuri Chez Wou Restaurant gukurikirana iki kibazo.”

DCI yavuze ko uyu Mushinwa,Deng Hailan, nta byangombwa bimwemerera gukorera muri Kenya yari afite mu gihe bagenzi be 3 VISA zabo zari zararangiye.

Uyu Hailan wayoboraga hotel yo muri Kenya nta byangombwa afite yahise afungwa we n’aba bagenzi be mu gihe abakozi bayo 8 bahise bajyanwa kuri polise kubazwa.

Kuwa Gatandatu nibwo iyi video yagiye hanze uyu mushinwa ari guhondagura uyu muturage, abantu inyuma bari guseka abandi bari gufata amashusho.


Comments

kabayiza clement 10 February 2020

Gusa barakoresha pe! Kandi bashaka ko ntanyungu wabakuraho


kabayiza clement 10 February 2020

Gusa barakoresha pe! Kandi bashaka ko ntanyungu wabakuraho


10 February 2020

Ariko Niko bameze no murwanda barabakubita bakanabica rwose cga bakabirisha imashine Aho bubaka nibintu bizwi natangira Ari ijana bakarangiza Ari 60 nukubikurikirana nomurwanda nabagome bafite racisme iteye ubwoba njye ubwanjye yasanze kubitaro umushinwa kureba mwene wabo wakoze accident nari ndi Faisal ansanga muri etage ndunama ndikumwereka muri urgence simukoze mumugongo eheh yaranyishe ngo ndamwanduje ndumirwa ndamubwira ntinimwene wacu uri kumuvura genda uramusanga hasi rero leta yacu ibakurikirane Aho bubakisha babaze umubare batangiranye uzasabga abandi baraburiwe irengero bavategeke no kubagurira ubwingizi


kalisa 9 February 2020

Ibi bigorna kurangira,aho umwenegihugu akubitirwa iwabo nkaho turi ingamiya ! Kandi iwabo ntiwakwibeshya.