Print

Myugariro Kyle Walker yaciye inyuma umugore we atera inda umunyamideli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 2720

Mu kwezi gushize nibwo uyu Lauryn Goodman yatangaje ko atwite inda y’imvutse aho yahise atangaza ko uwamuteye inda ari umukinnyi Kyle Walker waherukaga gutandukana n’umugore we.

Ubwo uyu mugore yari mu biruhuko ahitwa Barbados,yavuze ko atwita inda y’igitangaza nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko atazigera abyara.

Uyu mugore yabwiye The Sun ati “Ndashaka kuvuga se w’umwana kuko abantu bakomeje kumbuza amahwemo banyandikira ubutumwa bubimbaza.Naratotejwe mu minsi ishize bantu bakwirakwiza ibihuha bitandukanye ariko ndashaka ngo abantu bamenye ukuri ndashaka guca ibihuha.

Kyle Walker nanjye turitegura umwana mu kwezi kwa Kane kandi twese twatandukanye n’abakunzi bacu.Ubu n’ubwa nyuma mbivuzeho nzajya mbasangiza uko urugendo ruhagaze.Icya nyuma natangaza nuko natwite ntabyiteze.”

Uyu mugore yavuze ko yamenye ko atwite hashize ibyumweru 20 atwite ndetse ngo afite amatsiko yo kuzabona umwana we.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko aba bombi bakoraga imibonano mpuzabitsina mu ibanga kuko bose bari bafite abo bashakanye none birangiye havuyemo umwana batari biteze.




Comments

mazina 10 February 2020

Iyi si irashaje koko.Usanga aba Stars bashyira imbere ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,nyamara Imana yaturemye ibitubuza.Kimwe n’ibindi byaha.Gusuzugura Umuremyi,biramubabaza cyane.Niyo mpamvu yashyizeho Umunsi w’Imperuka kugirango izakure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.