Print

Umuvugabutumwa yahanuriye urubyaro Wema Sepetu

Yanditwe na: Martin Munezero 9 February 2020 Yasuwe: 2504

Yagize ati“Wema nta tandukaniro afitanye na Hana wo muri Bibiliya washatse umwana igihe kirekire ariko akamubura kugeza ahuye n’ijambo ry’umukozi w’Imana akabona umwana.”

“Nusoma igitabo cya 1Samweli 1:10-20 uzamva agahinda uwo mugore yari afite kubera kubura urubyaro ariko nyuma yo gusenga asaba Imana igihe kirekire yaje kumuha umwana.”

Uyu mukinnyi wa filime ukomeye mu gihugu cya Tanzania wanabaye Nyampinga w’iki gihugu muri 2006 yahanuriwe ko umwaka utaha azabyara mu gihe yari aherutse kuvuga ko yabuze urubyaro bitewe n’inda 2 yakuyemo.

Mu minsi ishize, Wema Sepetu yatangaje ko yabuze urubyaro akaba ari inyuma y’uko yakuyemo inda 2 z’uwahoze ari umukinnyi wa filime muri iki gihugu akaza kwitaba Imana ari we Kanumba.

Yakomeje agira ati“Imana ya Hana ni yo ya Wema, icyo asabwa gukora Wema ni ukwicuza imbere y’Imana akemera ikosa rye maze icyo cyiswe umuvumo uzakurwaho na we abyibagirwe, umwaka utaha nziko azabona umwana.”

Uyu muvugabutumwa yavuze kandi ko gushaka umwana bidashirira mu magambo gusa ahubwo bijyana n’ibikorwa bityo ko Wema agomba gusenga cyane ndetse akajya abonana n’umugabo we(kuryamana) kuko ari bwo azatwita.

Nabii Bendera utazi niba Wema afite umugabo cyangwa ntawe afite yamusabye ko yaza mu rusengero bagafatanye gusenga kuko yizeye ko nta kinanira Imana umwaka utaha uzabona urubyaro.


Comments

mazina 10 February 2020

Aba biyita Abakozi b’Imana,Bible ibita "Abakozi b’inda zabo" nkuko Abaroma 16:18 havuga.
Uyu Pastor nta kindi ashaka ni amafaranga ya Wema Sepetu.Niyo mpamvu yamusabye kujya gusengera mu rusengero rwe.Ni kimwe na wa Apotre uherutse gushuka abayoboke be,ngo abahaye "amavuta y’umugisha",bakabyigana hagapfamo 21.Ni imitwe baba bateka,bitwaje bible.Umuntu wese uvuga ko akorera Imana,nyamara akagusha ku ifaranga,Imana ntimwemera.Yesu n’Abigishwa be nta na rimwe basabaga abayoboke amafaranga.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20:33,bafatanyaga umurimo w’Imana n’akazi gasanzwe.Icyacumi abanyamadini bitwaza,cyari kigenewe gusa Abalewi,kubera ko nta masambu Imana yabahaye.Yesu aje ku isi,muli Matayo 10:8,yasabye abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu".


manzi 9 February 2020

Hhhhhh nonese yamuhanuriye kd ntamugabo afite ese Anna ko yari afite umugabo kd Elisa na Elia bakaba yaramuhanuriye kuko yabakariye ese we yamwakirujiki? None ngo azaze murusengero rwe niho azabonera urubyaro ? Cg arashaka kujya amukuraho amaturo !!? Ese ko atamuhanuriye kera ntacyo aravuga akamuhanurira arubwo yabishyize kurukuta rwe rwa wema sapeto apps kuki atabimubwiye mbere noneho nawe agatanga ubuhamye ko yahuye ndumukizi wimana wamuhanuriye ko azabona ubitangaza njye ndumva yabanza kwitonda ahubwo muriwe akizera yarangiza agategereza ukuboko kw Imana kuko yarangije kwatura muriwe akaba yabimenyesheje isi yose none arongera yature iki kd yabivuze