Print

Uganda: Ingagi 4 zo mu muryango umwe zapfuye zikubiswe n’inkuba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2020 Yasuwe: 904

Ibi byemejwe n’ikigo gishinzwe iby’inyamaswa muri iki gihugu, Uganda Wildlife Authority.

Izapfuye ni ingangi ntoya yari imaze igihe gito ivutse hamwe n’eshatu nkuru z’ingore zirimo imwe itwite.

Ikigo cyitwa Virunga Transboundary Collaboration cyatangaje ko hakozwe isuzumwa kuri izi ngagi zakubiswe n’inkuba mu cyumweru gishize bikaboneka ko nta kindi zazize.

Izi ngagi zari izo mu muryango witwa Hirwa wimutse uvuye muri pariki y’ibirunga y’u Rwanda mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Mbere y’uko uyu muryango ukubitwa n’inkuba wari ugizwe n’ingagi 17.

Iki kigo kivuga ko ibi ari ibyago bikomeye kuri izi nyamaswa.

Kugeza ubu, ubu bwoko bw’ingagi busigaye ku isi ni izigera ku 1,000 gusa.

Dr Andrew Seguya umuyobozi mukuru wa Virunga Transboundary Collaboration yabwiye BBC ati: "Ni inkuru ibabaje cyane".

"Gupfusha ingagi ebyiri z’ingore zashoboraga kongera umubare w’izindi ni igihombo gikomeye"

Yongeyeho ko ingagi 13 zarokotse zo muri uyu muryango babashije kuzibona kandi basanze zibasha kurisha nta kibazo.

Uyu ni umwe mu miryango y’ingagi iba mu mashyamba y’ibirunga igendagenda hagati y’u Rwanda, Uganda na DR Congo.

Mu 2018, ingagi zo mu birunga zavanywe ku rutonde rw’inyamaswa zugarijwe no gucika ku isi nyuma y’uko hongerewe imbaraga mu kuzirinda abazica no kuzibungabunga ngo zororoke.

inkuru ya BBC