Print

Masudi Djuma yavuze ikintu cyamubabaje kurusha ibindi mu mukino yatsinzwemo na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2020 Yasuwe: 6919

Umutoza Masudi wari wakiriye Rayon Sports yahozemo akayihesha ibikombe birimo icy’Amahoro na Sahampiyona,yavuze ko yababajwe nuko yamutsinze imusanze mu rugo I Bugesera.

Masudi yagize ati “Gutsindwa n’ikipe nk’iyi ifite ubushobozi bwinshi [avantages]ntabwo ari bibi.Turabyibagiwe tugiye kureba ibiri imbere.Kuva nagera muri Bugesera FC n’umukino wa mbere mpuye na Rayon Sports,nta n’uwa gicuti twakinnye.Ntabwo ari bibi nuko dutsindiwe mu rugo gusa.Nicyo kimbabaje.Buriya gutsindwa na Rayon Sports utsindiwe hanze nta kibazo,ariko twari twihaye intego ngo nibura tubone inota rimwe,turababaye.”

Masudi Djuma yavuze ko gutsindwa na Rayon Sports bimuhaye umukoro ukomeye wo gutsinda umukino wo kuwa Gatatu bazakina na Mukura VS mu gikombe cy’Amahoro.


Comments

12 February 2020

Masudi niyihanga ntanarimwe azigira atsinda rayon habe ubungubu nahaza kireka atagitoza murwanda