Print

Hakozwe imodoka idasanzwe ushobora kwicaramo ikakuyobora ikakujyana aho ushaka kujya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 February 2020 Yasuwe: 2834

Cadillac Escalade yashyizwe hanze nyuma ya Cadillac CT6 yashyizwe hanze mu 2017 nayo ifite ikoranabuhanga rishobora gutuma yitwara. Iri koranabuhanga rituma umuntu akura amaboko ye ahabugenewe mu kuyobora imodoka ubundi yaba iri mu muhanda mugari ikitwara.

Ntabwo bisaba ko umuntu yongeza umuriro cyangwa ngo awugabanye cyangwa se ngo afunge amaferi, kuko byose imodoka ibyikorera bitewe n’aho igeze.

Si yo modoka ya mbere yitwara kuko n’uruganda rwa Tesla rumaze kwandika izina mu gukora izikoresha amashanyarazi rwakoze “Autopilot” ariko yo ntabwo yagenda ahantu harehare nk’uko kuri Escalade bimeze.

Iyi modoka ishobora kuva mu gisate kimwe cy’umuhanda ikijyana mu kindi ariko bibaho gusa iyo umushoferi akanze ku kinyoteri cy’icyerekezo ashaka kujyamo.

Iyi modoka izajya hanze umwaka utaha igura ibihumbi 75 by’amadolari, asaga gato miliyoni 70 Frw.