Print

Ngoma: Inyubako zicururizwamo 2 zafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2020 Yasuwe: 2309

Amakuru avuga ko inzu y’ubucuruzi iherereye haruguru y’isoko, yari irimo imifuka ya sima n’ibindi bikoresho yafashwe n’inkongi yatewe n’impamvu itaramenyekana.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko abantu bari kugerageza kuzimya aya maduka bifashishije ibikoresho bisanzwe cyane ko imodoka ya Polisi izimya umuriro ytinze kuhagera.

Umunyamakuru w’iki kinyamakuru uri ahabereye inkongi yagize ati “ Ni inzu y’iduka ifite imiryango ine y’imbere n’indi inyuma ariko ntiwagera inyuma kubera umuriro.”

Avuga ko inzu yahiye ari iy’uwitwa Doris n’iy’undi witwa Muhinde.Kugeza ubu ntiharamenyakana icyaba cyateye iyi nkongi.