Print

Espoir FC yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro FERWAFA iyisaba kwitegura ibihano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2020 Yasuwe: 2050

FERWAFA yabwiye iyi kipe y’I Rusizi ko yakiriye ibaruwa yayo ariko ko yishe ingingo ya 13 y’amarushanwa ya FERWAFA,bityo izafatirwa ibihano bikarishye n’ababishinzwe.

Umukino ubanza w’iri jonjora ry’ibanze wabereye I Rusizi mu cyumweru gishize, warangiye Sunrise FC itsinze Espoir FC igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino,aya makipe nanone yahuriye kuri iki kibuga mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu,Sunrise FC inyagira Espoir FC ibitego 5-0 mu gice cya kabiri gusa.

Espoir FC yagombaga gukinira i Nyagatare na Sunrise FC kuri uyu wa Kabiri, ariko ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo gitunguranye cyo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, ibintu bitazabagwa neza nkuko Umunyamabanga wa FERWAFA yabibandikiye mu ibaruwa isohotse mu kanya.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye Espoir FC


Comments

Ndaye 11 February 2020

FERWAFA nimubona ikipe zifite ubushobozi buke mujye mumenya ko ntacyo muzimariye mwigaye ko ntacyo mukora ngo umupira wo mu Rwanda uzamure urwego uriho, si ngaho n’Ikipe y’abafana muri kuyisubiza ku isuka ngo ikunde ibure ubushobozi bwo guhanganira amakipe? kuki murera abana ntimwishimire ko bakura ngo bigire? ibyo mukorera Rayon byerekana ko nta bushobozi mufite bwo guteza imbere inyungu z’abo muyobora, turetse n’ibyo gufana muri abanyamafuti.