Print

Rayon Sports na FERWAFA bafashe umwanzuro ukomeye nyuma y’iminsi baterana amagambo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2020 Yasuwe: 21804

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutanga ubujurire bwayo mu kanama kigenga gashinzwe ubujurire ka FERWAFA ndetse amakuru agera ku Umuryango.rw nuko aka kanama kazumva uruhande rwa Rayon Sports kuwa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020.

Ku munsi w’ejo nibwo umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate n’umunyamabanga wa FERWAFA,Uwayezu Francois Regis bose batanze ibiganiro kuri Radio 10 buri ruhande rushinja urundi kwica amategeko ndetse bigera naho Sadate asaba ko we n’abayobozi ba FERWAFA bakora ikiganiro mpaka kuri iyi Radio bagaragaza ukuri.

Uku guterana amagambo kwatumye impande zombi ziganira zifata umwanzuro ukomeye wo guhagarika ibyo guterana amagambo mu binyamakuru ahubwo zigomba gutegereza inkiko zigakemura ikibazo zifitanye cyane ko Rayon Sports yamaze gutera indi ntambwe.

Ubwumvikane buke hagati ya Rayon Sports na FERWAFA bwatangiye kuwa 08 Gashyantare 2020 ubwo FERWAFA yafatiraga Rayon Sports ibihano 3 birimo kutazakina igikombe cy’intwari 2021,gutanga amande y’ibihumbi 300 FRW ndetse no kutazigera ikina umukino wa gicuti yaba mu Rwanda no hanze yarwo mu mwaka utaha iyihora kwikura mu gikombe cy’Ubutwari 2020.

Tariki 24 Mutarama 2020, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, kubera ko hari ibyo yasabaga FERWAFA guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa, mu gihe FERWAFA yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa.

FERWAFA yanze ubu busabe bwa Rayon Sports bituma nyuma y’irushanwa iyihanisha biriya bihano 3 bikomeye bitavuzweho rumwe.


Comments

badibanga 12 February 2020

nyamara FERWAFA Ishatse yagira ubushishozi,irashaka kuvanga politike na football biraza kuba bibi nyamara,bano bagabo bombi gusa bameze nkabatabwirwa pe,sinzi ibyo bitwaza,knd ni bose bimaze kugaragara


Jacques 11 February 2020

Ese ibi biravuga ko nta muyobozi wa Ferwafa cg wa Rayon ugomba kongera kuvugana n’itangazamakuru avuga ku kibazo kiri hagati yabo cg nasomye nabi?
Ese umunyamakuru najya gushaka amakuru muri Ferwafa cg muri Rayon bazamwirukana?
Niba ari ko bemeranije, ku rwanjye ruhande sibyo kuko abanyarwanda baba bakeneye amakuru.


Kabeho 11 February 2020

Ni hahandi FERWAFA nta cyiza yifuriza Rayon sports njye sinjya niyumvisha impamvu, aba bagabo bicaye muri iriya nzu iri iRenera rwose banga Rayon kandi bafata ibyemezo byerekana ko bafite aho babogamiye kurusha guteza imbere umupira wa bose.