Print

Perezida Kagame yashimangiye umubano mwiza w’u Rwanda na Kenya mu gusezera bwa nyuma kuri Daniel Arap Moi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2020 Yasuwe: 1276

Perezida Kagame yavuze ko Daniel Arap Moi ari umwe mu bategetsi b’intwari ba Kenya.

Perezida Paul Kagame yibukije ubucuti bw’ibihugu by’u Rwanda na Kenya, anihanganisha Kenya muri ibi bihe irimo byo kubura Daniel arap Moi.

Mu ijambo yavugiye muri stade ya Nyayo yarimo abantu bagera ku 30,000, perezida Kagame yavuze ku bushuti bw’ibihugu byombi muri iki gihe.

Ati: "Iyo abaturage ba Kenya bari mu kababaro, bigera no mu gihugu cyacu. Iyo Kenya igize icyo igeraho cyiza, natwe kitugeraho".

Yavuze ko Bwana Moi yari "umuyobozi w’intwari, umwe mu bayobozi b’intwari babayeho muri iki gihugu [cya Kenya]".

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango bakomeje Kenya yabuze uwahoze ari umuyobozi wayo wayiyoboye imyaka 24.