Print

Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umwana we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2020 Yasuwe: 8693

Nubwo ahora mu myitozo,Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yagaragaye ari gukorana imyitozo n’uyu mukobwa we w’imyaka 2 bituma benshi bamushimira ko ari umubyeyi mwiza wita ku bana be.

Iyi video imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 22 nyuma yo kuyishyira kuri Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho benshi bamushimiye kubera iki gikorwa cya kibyeyi yakoraga.

Kuri iyi video,Ronaldo yanditse ati “Nta rwitwazo.”

Muri aya mashusho Ronaldo,hagaragayemo abandi bana be aho undi mukobwa we witwa Eva yarimo atembera mu cyumba mu gihe umuhungu we Matteo yarebaga uko gahunda ziri kugenda.

Abafana benshi bashimiye Ronaldo aho umwe yagize ati “Urukundo ruhebuje rw’umukobwa na se.”

Undi ati “Umukobwa muto wa papa.”

Undi ati “Ibitego by’umuryango.” Mu gihe undi yagize ati “Niyo mpamvu uri uwa mbere ku isi.”

Si ubwa mbere Ronaldo garagaye yajyanye n’abana be muri Gym kuko mu mwaka wa 2015 yagaragaye ari gukorana n’umuhungu we mukuru Cristiano Jr.


Ronaldo yishimiwe na benshi kubera umwanya yahaye umukobwa we