Print

RIB igiye gusuzumisha Barafinda ngo irebe ko adafite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2020 Yasuwe: 5039

RIB yahamagaje Barafinda ngo agire ibyo abazwa kuwa 10 Gashyantare 2020 ntiyitaba, nyuma agaragara kuri bimwe mu bitangazamakuru byo kuri internet atangaza ko atazitaba ngo kereka ahamagajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuwa 11 Gashyantare 2020 nibwo Barafinda yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa,RIB yanzura ko uyu mugabo ajyanwa gusuzumirwa I Ndera.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko mu bisobanuro yatanze yagaragaye nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye iki kinyamakuru ko aya makuru ari ukuri. Mu magambo make yagize ayi “RIB yafashe umwanzuro wo kumujyana kwa muganga ngo asuzumwe.’’

Barafinda yibukwa cyane ubwo yyashakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora aheruka mu mwaka wa 2018.


Comments

iganze 12 February 2020

Ariko nibamujyana ntibasige n’umugore we nabonye barwaye bimwe


sezikeye 12 February 2020

Umuntu yigeze kwandika igitabo akita "Ces maladies qui nous gouvernent".Bisobanura ngo "Aba barwayi badutegeka".Muli icyo gitabo,yerekanye ko abayobozi benshi bayobora ibihugu barwaye batabizi.Bigatuma bakora ibintu byinshi bibi,harimo ubwicanyi.Nibyo koko,abantu twese tugira ikibazo mu mitekerereze,kubera ubusembwa twarazwe na Adamu.Buzavaho mu isi nshya izaba paradizo,ivugwa ahantu henshi muli bible.Abazayibamo,ni abantu bumvira Imana gusa,n’abantu batibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’imana bashyizeho umwete.