Print

Myugariro wa PSG yashinze ikigo gifasha urubyiruko mu Burundi nyina avukamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2020 Yasuwe: 3315

Kehler w’imyaka 23, ni Umudage ukinira ikipe y’igihugu yaho wavukiye mu mujyi wa Tübingen hagati mu Budage ku mubyeyi w’Umudage n’Umurundikazi.

Ikinyamakuru RMC Sport kivuga ko mu gutangiza iki kigo, Kehler yari yatumiye bamwe muri bagenzi bakinana nka Eric-Maxim Choupo-Moting, Marquinhos na Julian Draxler.

Mu gukusanya inkunga igenewe iki kigo, uwo munsi hagurishijwe amafoto umunyabugeni w’Umudage Tom König yafatiye mu irushanwa rya marathon y’amahoro mu Burundi umwaka ushize.

Abakinnyi ba PSG baje muri iki gikorwa batanze inkunga yabo yo gushyigikira iki kigo kizafasha cyane cyane urubyiruko rw’Abarundi kwiga.

Iki kigo kandi kizafasha uru rubyiruko guteza imbere impano zarwo, kibashakira amahugurwa no gutera inkunga imishinga yo guhanga ibishya nk’uko bivugwa na RMC Sport.

Inkuru ya BBC