Print

Nyarugenge:Polisi yarashe umusore ahita apfa

Yanditwe na: Martin Munezero 12 February 2020 Yasuwe: 4870

Amakuru avuga ko uwarashwe ngo yari umusore ufite umusatsi mwinshi, ufite urubavu ruringaniye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Goretti na we yemeje ayo makuru.

Avuga ko Polisi yari yagerageje uko ishoboye ngo uriya musore ahagarare bamushyikirize Ubugenzacyaha ariko arabyanga ariruka kubera ko yari afite urumogi.

Ati: “ Uriya musore Polisi yamusanganye udupfunyika 284 tw’urumogi imusabye guhagarara ngo yambikwe amapingu ashyikirizwe ubugenzacyaha aranga ariruka baramurasa arapfa.”

Avuga ko nta kimuranga na kimwe bamusanganye, ariko ugereranyije afite imyaka 23 y’amavuko.