Print

Umusaza w’imyaka 70 yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2020 Yasuwe: 4435

Polisi yo mu karere ka Hoima yavuze ko yataye muri yombi uyu musaza w’imyaka 70 nyuma yo gufatwa ari gusambanya uyu mwuzukuru we w’imyaka 5.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo uyu musaza yasambanyije uyu mwana ubwo yari yoherejwe na nyina mu nzu ye gutwara amasahani yari yahereweho ibyokurya.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Albertine, Julius Hakiza yagize ati: “Nyuma yo gutegereza umwana ko asohoka mu nzu agaheba, nyina yakurikiye umwana asanga Kafeero ari kumusambanya.”

Nyina w’uyu mwana, akimara gufatira mu cyuho Kafeero, yavugije inzogera maze abaturage bahurura baza gutabara, ni ko guhondagura uyu musaza kugeza ataye ubwenge nkuko ikinyamakuru The Dairy Monitor cyabitangaje.

Julius Mukiza yavuze ko abayobozi bo mu gace aribo batabaye uyu musaza, bahita bajya kumufungira kuri Sitasiyo ya Polisi yitwa Kigorobya aho anafungiwe ubu mu gihe ari gukorwaho iperereza.