Print

Mudandi Frank yakomoje ku mukobwa ureshya igitsina gabo

Yanditwe na: Martin Munezero 12 February 2020 Yasuwe: 1938

Mu kiganiro yagiranye na UMURYANGO yavuze ko impamvu iyo ndirimbo yayihimbye ari uko ari ibintu abona bikunda kubaho mu buzima busanzwe.

Yagize ati “ Indirimbo yanjye ivuga ku mukobwa uba ufite umukunzi cyangwa umugore uba ufite umugabo ariko akambara imyambaro ireshya abandi umukunzi we akabura amahoro yibwira bamumutwara”.

Uyu muhanzi avuga ko akomeje gutegura Alubumu ye iyo ndirimbo yitwa Kabana akaba ari imwe mu ndirimbo zizaba zigize iyo Alubumu avuga ko azasohora muri uyu mwaka aho azakora n’igitaramo cyo kumurika iyo Alubumu.

Ku rundi ruhande indirimbo ye nshya yitwa Kabana yakozwe na Iyzo Pro muri Country Records.