Print

Reba ubutumwa buteye agahinda Mukayiranga Anne Marie wigaga muri UR-Busogo yasize mbere yo kwiyahura

Yanditwe na: Martin Munezero 12 February 2020 Yasuwe: 21813

Uyu mukobwa wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Campus ya Busogo, yiyahuye Saa Sita z’amanywa yo kuwa 11 Gashyantare nyuma yo kubeshya mugenzi we bari kumwe ko agiye gukaraba ibirenge.

Mukayiranga wari uvuye i Kigali ari naho avuka, yerekeza i Musanze, yabanje kujya gusura mugenzi we Ukunzwenimana Solange utuye mu Murenge wa Rwaza hafi y’uyu mugezi wa Mukungwa.

Uyu Ukunzwenimana mu buhamya yatanze, avuga ko Mukayiranga yamuhamagaye amubwira ko avuye i Kigali ariko yifuza kumusura, akabona gukomeza ajya ku ishuri yigagamo mu ishami ry’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo i Busogo.

Ukunzwenimana avuga ko nyuma yo kugera mu rugo, ikintu cya mbere yamubwiye ari uko arambiwe ubuzima bwe kuko ananizwa n’imiryango ye itifuza ko abana n’abandi, bagashaka ko aba wenyine.

Ati “Akigera mu rugo, yatangiye ambwira ko amaze kurambirwa imibereho ye, umuryango we umunaniza, avuga ko iyo agerageje kuganira n’umuntu ngo basabane bahita batangira kumuhiga bakamwicisha, ngo yakomeje amubwira ko ibye birushaho kuba bibi, nkomeza kumwumvisha ko bizashira agomba kwihangana ariko akambwira ko ananiwe”.

Nyuma y’uko uyu Mukayiranga amaze kuganira mugenzi we Ukunzwenimana, ngo yamusabye kumuherekeza, bageze ku mugezi wa Mukungwa, amubwira ko ashaka gukaraba ibirenge, undi amubwira ko adasa nabi ariko akomeza kumuhatiriza, nibwo yagiyeyo birangira yiroshyemo.

Ukunzwenimana akomeza agira ati “Yatangiye akaraba mu maso, ariko ameze nk’aho arimo kwiyumvira cyane agatinda asa n’uri kure, nkamuhwitura ngo agire vuba tugend. Nibwo yakuyemo inkweto nk’ugiye koga ibirenge, ahita yirohamo, azamuka ubwa mbere, arongera aribira ndatabaza mbura untabara kuko n’abagabo bari aho hafi bahise biruka.”

Abari basanzwe basengana n’uyu Mukayiranga mu itorero rya ADEPR, bavuga ko yajyaga abaha ubuhamya bw’uko umuryango we ukorana n’imbaraga z’amashitani ndetse ngo yari yaratanzweho igitambo ikuzimu nk’uko yabyivugiraga.

Ibi ngo byatumaga bamuhozaho ijisho ngo bakanamubuza gusabana n’abandi kugeza n’ubwo bamuteje ibisazi.

Kugeza ubu umurambo wa Mukayiranga nturaboneka, gusa inzego z’ubugenzacyaha zikomeje gukora iperereza ngo hamenyekanye impamvu y’uru rupfu, hanakomeza gushakishwa umurambo we.

Ubutumwa Mukayiranga yasize

Njyewe Mukayiranga Anne Marie mwene kandi wanditswe mu byangombwa bya Nyakwigendera Gatambira Natacha na Sibomana Alex nk’umwana wabo bombi w’imfura, nanditse iyi nyandiko nifashishije telefoni nandikira abayobozi b’umuryango w’abanyeshuri b’abapentekote CEP muri Kaminuza ya Busogo bayihagarariye 2018/2019, 2019/2020; 2020/2021.

Njyewe Mukayiranga, umwe mu banyamuryango bawo muzi neza urugendo rwe uko ruri n’uko rwagenze kuva nakirwa muri uyu muryango ndetse muziho byinshi, nanditse mbasaba ko nyuma y’urugendo rwanjye hano ku isi ari mwe muzamperekeza mufatanije na kaminuza ya Busogo

Muzi neza ko nta wundi muryango mfite uretse mwe nta wundi wemerewe gutegura ndetse no kugena ibyo kumperekeza by’umwihariko uretse utari abahagarariye CEP Busogo, ifatanije na Kaminuza Busogo kabone nubwo yaza avuga ko twonse rimwe.

Murakoze. Mukayiranga Anne Marie (aho nari ndi navuyeyo).

SRC:IGIHE


Comments

B 15 February 2020

Agahinda kenshi


13 February 2020

Leta Yongere Igenzure Imibereho Y’abana Bahawe Indi Miryango Kubw’ubupfubyi,ibitagenda Neza Iyo Miryango Igirwe Inama,igihugu Kitaguma Guhomba Bene Akakageni.


Alex 13 February 2020

Imana imwakire mubayo kd uwo muryango we ukurikiranwe ninzezo z’umutekano ,gusa birababaje kugeza aho umuntu abona ko ubuzima bumunaniye bumugoye gusa agahwa kari kuwundi karahandurika RIP ariko iyo family ye iri Kigali RIB abasobanurire uburyo batangamo abantu ibitambo


Alex 13 February 2020

Imana imwakire mubayo kd uwo muryango we ukurikiranwe ninzezo z’umutekano ,gusa birababaje kugeza aho umuntu abona ko ubuzima bumunaniye bumugoye gusa agahwa kari kuwundi karahandurika RIP ariko iyo family ye iri Kigali RIB abasobanurire uburyo batangamo abantu ibitambo


alias 12 February 2020

icyemezo kigayitse.igendere. niba ibyo yavuze ari ukuri ababyeyi be bazabibazwa, RIB fanya kazi.