Print

Munyaneza Didier n’umufasha we bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi 2 barushinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2020 Yasuwe: 4289

Uyu musore umaze gutwara amarushanwa menshi nubwo ataramara imyaka myinshi muri uyu mukino, we n’umufasha we bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2020. Nibwo aba bombi bibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’amezi abiri basezeranye. Niyomubyeyi yibarukiye mu Bitaro bya Kora saa Mbili n’iminota itanu.

Munyaneza Didier usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare na club ya Benediction Excel Energy, yashyingiranywe n’umukunzi we, Niyomubyeyi Joselyne, kuwa 28 Ukuboza 2019, mu bukwe bwabereye mu Karere ka Nyabihu iwabo.


Comments

13 February 2020

Erega ibi byo gukora ubukwe abantu baratangiye kubana bisigaye ari wo muco! Ariko Ku Mana ubwinshi bw’ abakora icyaha ntubiyibuza gukomeza kucyita icyaha. Njye nsigaye narumiwe!