Print

PSG irashaka guha Mbappe amafaranga itaraha undi mukinnyi wese kugira ngo yikuremo Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2020 Yasuwe: 3616

Mbappe w’imyaka 21 ufite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda ibitego,arifuzwa cyane n’amakipe akomeye I burayi ariyo mpamvu PSG ishaka kumuha umushara ungana n’uwa Messi na Cristiano Ronaldo.

Ikipe ya PSG irifuza guha Kylian Mbappe umushara ungana n’uwa Ronaldo uhembwa ibihumbi 510,000 by’amapawundi ku cyumweru na Messi uhembwa ibihumbi 541,796 by’amapawundi ku cyumweru.

Mbappe uhembwa ibihumbi 125 by’amapawundi ku cyumweru afite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2022 ariko ngo arashaka kwanga kongera amasezerano muri PSG kugira ngo yerekeze muri Real Madrid.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko Real Madrid ishobora kwemera gutegereza amezi 18 kugira ngo igiciro cya Mbappe kigabanuke nibura agere kuri miliyoni 100 z’amapawundi.

Biravugwa ko Mbappe amaze guhura n’abayobozi ba PSG kabiri yanga kongera amasezerano ariyo mpamvu bamuhaye akayabo bishobora kumugora gusubiza inyuma.

PSG irashaka kuzajya ihemba Mbappe miliyoni 41 z’amapawundi ku mwaka,miliyoni 3 n’ibihumbi 400 by’amapawundi ku kwezi angana n’ibihumbi 113 by’amapawundi ku munsi.Ku munota angana n’amapawundi 79.


Comments

karekezi 14 February 2020

Aka ni akumiro.Guhembwa 113 millions FRW buri munsi???.Nukuvuga ko yakubaka inzu 2 zigezweho buri munsi.Mu gihe Mwarimu wa primary wacu atageza no kuli 50 000 Frw ku kwezi.Gusa tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.