Print

Intumwa z’u Rwanda na Uganda zahuriye mu nama ya 3 yo kureba gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo muri Angola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2020 Yasuwe: 2933

Intumwa za Uganda ziyobowe na Hon sam kutesa,usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda mu gihe intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Amb.Olivier Nduhungirehe.

Iyi nama ibimburiye izabera ku mupaka wa Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, izahuza Perezida Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Iyi komisiyo y’abahuza ku mpande zombi yashyizweho n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama 2019, ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

Mu bayobozi bitezwe muri iyi nama ya komisiyo ihuriweho, ku ruhande rwa Uganda harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha, Intumwa Nkuru ya Leta, William Byaruhanga, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gen J.J Odongo Abu, Col Paddy Ankunda wo muri Minisiteri y’Ingabo, Amb Joseph Ocwet wo mu biro bya Perezida Museveni n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Patrick Mugoya.

Ku ruhande rw’abahuza hari Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Amb Nduhungirehe zirimo Umunyamabanga wihariye wa Perezida Paul Kagame, Col Patrick Karuretwa, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu, Col Anaclet Kalibata, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage.

Ku wa 2 Gashyantare nibwo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, baheruka guhurira mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro 5 yibanze ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.

Mu nama ziheruka guhuza izi komisiyo z’ibihugu byombi nta kintu zagezweho aho byarangiye itumwa z’ibihugu byombi zibihariye abaperezida b’ibihugu byombi.